RURA
Kigali

Muhire Kevin yahishuye ibanga ryari mu gapapuro yahawe na Aimable mu mukino wa APR FC na Rayon Sports –VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:12/03/2025 12:56
0


Muhire Kevin yahishuye amabanga akubiye mu rupapuro yashikirijwe na Nsabimana Aimable mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona ubwo Rayon Sports yakinaga na APR FC.



Ku wa Kabiri itariki 11 Werurwe 2025 InyaRwanda TV yasuye Muhire Kevin, mu kiganiro yagiranye nayo,yahishuye amwe mu magambo yari akubiye mu gapapuro  yahawe na Nsabimana Aimable ubwo rwari rwabuze gica hagati ya APR FC na Rayon Sports.

Muhire Kevin yagize ati “Icya mbere cyari cyanditseho ni uko bari bansabye gukina ariko nirinda nkagabanya gukoresha imbaraga nyinshi cyane. Icya kabiri hariho ko mu gihe twatakaje umupira nari guhita nihutira gusubira inyuma nkafunga nimero 19 Pichou wabo na 25 Dauda Soussif. Icya gatatu barambwira ngo nirinde gusabira umupira mu kibuga cyacu.

Andi magambo yari muri ako gapapuro bari bamwiye ngo negere Iraguha Hadji, kuko nakoreshaga imbaraga nyinshi njya iburyo n’ibumoso bansaba kumwegera ngo dufatanye.

Benshi bazi ko ari Robertinho wanyoherereje ako gapapuro, Oya! Ni Ayabonga wansabaga ko nagabanya gukoresha imbaraga nyinshi cyane ko nari mvuye mu mvune maze ako gapapuro agaha Aimable arakanzanira. Ntabwo biriya ari ibintu byatunguranye cyane kuko no ku Mugabane w’Iburayi barabikora''.

U bwo haburaga iminota 10 ngo iminota 90 igere, abakunzi ba APR FC batashywe n’ubwoba nyuma yo kubona Muhire Kevin wari wazonze ikipe yabo ahawe agapapuro batekereza ko kari kariho amayeri Rayon Sports iza gukoresha ireba uko yatsind APR FC.

Umukino warangiye ari ubusa ku busa ku mpande zombi maze Rayon Sports ikomeza kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 43 maze APR FC iguma ku wa Kabiri n’amanota 41.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND